Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Adedeji Adeleke ukomoka muri Nigeria uzwi ku kazina ka Davido yihenuye ku bandi bahanzi bo muri Afurika aho yemeje ko nta wundi mu hanzi ukora muzika umurusha kumenyana n’abantu b’Ibikomerezwa cyane abakuru b’ibihugu.
Ni mu kiganiro kigufi umuhanzi Davido yagiranye na MTVBASE, maze avuga uburyo ashimishwa n’indirimbo ze zagiye zimenyekana ku Isi nzima ndetse anongeraho ko ari we muhanzi rukumbi uziranye n’abantu bakomeye.
Davido yagize ati:”Njye nagiye nkora indirimbo zitandukanye nyuma zikagera ku rwego mpuzamahanga ikintu kinyereka ko abafana banjye bagutse,nakoze indirimbo nise ‘ Dami Duro’ maze igera aho ntabasha kwiyumvisha ni ibintu nakwishimira ngashimira n’abafana nibo bangeza aho hose.Nagiye nkora ibitaramo impande zitandukanye z’isi mbona nishimirwa cyane n’abafana,sibyo gusa ubu ninjye muhanzi ufite nimero z’Abaperezida basaga 13 kandi ndabahamagara tukavuga byihuse iyo babonye nimero ari iyanjye ntibazuyaza kunyitaba”.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2FuZ0Nr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment