BIRAVUGWA: Meddy yaba agiye kurushinga n’umukunzi we.

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy akomeje kuvugwaho amakuru y’umunyenga w’urukundo yaba arimo n’umukobwa wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’. 

Mu cyumweru gishize nibwo hagaragaye amafoto Meddy ari kumwe n’uyu mukobwa basohokeye i Las Vegas muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse bari mu bihe byiza by’urukundo.Biravugwa ko Meddy amaze iminsi abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa nk’uko byemezwa n’incuti z’aba bombi za hafi. Ndetse banemeza ko Meddy n’uyu mukobwa barimo gutegura gukora ubukwe bakabana mu buryo bwemewe.Gusa ku ruhande rwa Meddy nta kintu na kimwe yari yatangaza kuri aya makuru akomeje kumuvugwaho.

Uyu mukobwa uvugwa ko akundana bikomeye na Meddy niwe wabaye umukinnyi mukuru mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”, ndetse Kuva iyi videwo yasohoka byakomeje kuvugwa ko aba bombi ibyo bakinaga byavuyemo ukuri. Bose ubu ngo ni Ntawamusimbura.

Source: hose.rw



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2BGPzYT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment