Neymar yagaragaje ukwicisha bugufi gukomeye imbere ya Cristiano Ronaldo bitungura benshi.

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain , Neymar Jr yatunguye abantu benshi ubwo yahishuraga ko yubaha bikomeye Cristiano Ronaldo ndetse ko yifuza ko yazatera ikirenge mu cye.

Nk’uko tubikesha AS ngo Neymar Jr w’imyaka 25 y’amavuko yagaragaje ko yubaha cyane Cristiano umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro eshanu, ngo kuko Cr7 yakoze amateka mu mupira w’amaguru mu myaka icumi ishize , ndetse yongeraho ko igihe cyose yifuza kugera ku rwego Cr7 agezeho.

Neymar yagize ati:“I respect Cristiano greatly because he has made football history”.”He has been at the top of the game for ten years. I am trying to get close to those players.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda Neymar yagize ati:”Ndamwubaha cyane Cristiano kuko yakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru.Amaze imyaka icumi yose ari we mukinnyi uri ku isonga.Kuri ubu ndimo kugerageza kugera ku rwego rw’abakinnyi nk’abo”.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ntc3Yx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment