BITUNGURANYE: Diamond yihakanye inkumi bavugwagaho gukundana.

Hashize iminsi bivugwa cyane ko umuhanzi Diamond Platnumz asigaye akundana n’umunyamudeli, Tunda Sebastian ndetse ko urukundo rwabo rugeze ahashyushye gusa kuri ubu uyu muhanzi yatunguye abatari bake ubwo yahamyaga ko nta mubano wihariye afitanye n’uriya mukobwa.

Nk’uko tubikesha Ghafla,ngo Diamond yihakanye Tunda ubwo yari mu gikorwa cyo kwakira umuhanzi mushya mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi Records, maze abajijwe gusobanura iby’urukundo rwe na Tunda asubiza aseka cyane, atangaza ko kumubonana n’abakobwa beza bose bitavuze ko baba bakundana.

Yagize ati:”Ese kuki buri mugore wese mwiza abantu bose bambonanye na we bamunshyiraho? Ninjyewe gusa se cyangwa mfite ubuki? Gusa njye nta mubano mfitanye na Tunda”.

Aya magambo ya Diamond akaba yayatangaje nyuma y’amakuru yamuvuzweho mu cyumweru gishize aho byavugwaga ko yakubise inshyi umugore we Zari bapfa kumubaza ibya Tunda.Ndetse bikavugwa ko bishoboka ko bari bamaze iminsi basohokana rwihishwa.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2DOkIzM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment