Tania Umutoni Muvunyi ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda2018 yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, icyakora ntabwo yabashije gukomeza ahagarariye uyu mujyi muri iri rushanwa. Nyuma yo kuvamo uyu mukobwa kwihangana byamunaniye kuko magingo aya ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amagambo yatutsemo abagize akanama nkemurampaka.
Uyu mukobwa ubwo yitabiraga irushanwa yarabajijwe kimwe nk’abandi ariko we agaragaza ko afite ubwoba, abagize akanama nkemurampaka bakamusaba kenshi kureka ubwoba akabasubiza adafite igihunga. Umutoni Muvunyi Tania nyuma yo gusubiza abagize akanama nkemurampaka bamweretse ‘YES’ bose ariko nyuma yo guteranya amanota birangira atabonetse muri barindwi batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali.
Umutoni Muvunyi Tania
Icyakora kwihangana k’uyu mukobwa kwaje kuba guke kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2018 yanditse amagambo agaragaza ko yarenganyijwe ndetse atishimiye uko yavanywemo anagaragaza ko abagize akanama nkemurampaka batigeze baba abanyakuri dore ko yanabashinjie kurya ruswa. Umutoni Muvunyi Tania yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bose muri Miss Rwanda 2018 batazigera binjira mu marembo y’ijuru bitewe na ruswa iri mu mitwe yabo. Mu magambo ye, yagize ati:
Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.
Uyu mukobwa yibasiye abagize akanama nkemurampaka bose
Si ubwa mbere byagendekera gutya abagize akanama nkemurampaka cyane ko muri 2017 umwaka ushize nabwo Ingabire Habibah yaje kuvamo bikarangira nawe atutse bikomeye abagize akanama nkemurampaka, we ariko akaba yaribasiye Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2rPBbOF
via IFTTT
No comments:
Post a Comment