Abakoze itegeko Evode yajyanye mu nteko u Rwanda bashaka ni urwatsinzwe -Kayumba

Umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda mu ishuri ry'itangazamakuru akaba n'impuguke mu bya politike, Kayumba Christopher, yatangaje ko abazanye itegeko riri kwigwaho rizahana abanyamakuru basebanya bashaka u Rwanda rumeze nk'u Rwanda rwatsinzwe.

Kuwa kabiri w'iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2017 ni bwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko Me Evode Uwizeyimana yagiye mu nteko ishinga amategeko gusobanura umushinga w'itegeko rihana gusebanya.

Mu gusobanura uyu mushinga Me Evode yagarutse cyane ku mikorere y'itangazamakuru ryo mu Rwanda agaragaza ko hari abakora inkuru zisebya abantu bityo ko abo banyamakuru baba bagomba kubiryozwa n'amategeko.

Uyu mushinga wazamuye impaka bamwe mu badepite bagaragaza ko iri tegeko rizagaragara nk'iriniga itangazamakuru kandi u Rwanda rwarasinye ku masezerano aha ubwisanzure itangazamakuru.

Min Evode ariko we avuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru bugomba kugira aho bugarukira, yavuze ko n'itangazamakuru ryijanditse muri jenoside ryaba ryari ririmo kwisanzura.

Ati: ”Ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza bufute aho butarenga, ari ibyo Kantano buriya yarimo kwisanzura ntabwo wajya kwandika ikinyamakuru ngo wandike ko abatutsi ari inzoka zikwiye kwicwa ngo urimo kwisanzura.”

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu, Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishuri ry'itangazamakuru n'itumanaho akaba n'impuguke mu bya politike yavuze ko iyi ngingo izatuma itangazamakuru rikorana urwikekwe.

Yavuze ko kwisanzura kw'itangazamakuru ntaho bihuriye n'imikorere y'itangazamakuru ryo muri Leta yakoze jenoside kuko ryo kuba ryarabibye amacakubiri atari uko ryisanzuraga ahubwo ngo ryakoreshwaga na Leta.

Dr Kayumba yavuze ko ahubwo izi ngingo ziri muri iri tegeko abaziteguye bifuza kugarura u Rwanda rwatsinze. Ati: ”impamvu yatumye itangazamakuru ryijandika muri jenoside si uko ryisanzuraga ni uko ryakoreshejwe. Abakoze iyi ngingo u Rwanda bashaka ni U Rwanda rwatsinzwe.”

Iyi mpuguke yagaragaje ko tegeko ribangamira ubwisanzure bw'itangazamakur ritajyanye n'u Rwanda rw'ubu.

Abayobozi mu nzego z'itangazamakuru nka Muganwa Gonzaga umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru (ARJ) na Ibambe Jean Paul umunyamategeko mu rwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC) bagaragaje ko iri tegeko rije kubuza abanyamakuru kwisanzura kuko abantu bazajya baryitwaza uvuzwe nabi mu itangazamakuru wese akajya kurega niyo yaba yavuzweho amakosa yakoze.

Yaba Kayumba ndetse n'aba bayobozi mu nzego z'itangazamakuru banavuze ko uretse no kuba itangazamakuru rizakorera mu cyoba ngo n'abatanga amakuru bazagira urwikekwe mu gutanga amakuru.

Dr Kayumba ati: ”niba jyewe naguha amakuru ya kaminuza bakagufunga, urumva jyewe sinzayaguha kuko bazamfunga mbere yawe.”

Ubwo Minisitiri Evode yari ari mu nteko ishinga amategeko asobanura umushinga w'iri tegeko ni na cyo gihe yakoresheje amagambo yavuzweho gupfobya abanyamakuru nk'aho yavuze ko bamwe muri bo ari imihirimbiri.

Me Evode icyo gihe yanagaragaje ko hari ikibazo cy'aho umunyamakuru azakura ubushobozi bwo gutanga amande mu gihe yasebeje umuntu agereranya gukorerwa icyaha n'umunyamakuru nko kuribwa n'imbwa itagira nyirayo ikirukira mu gihuru.

“Ese noneho ngiye kukurega, ndagutsinze, ko nzi ko ukennye urampa iki? Byaba se nko kuribwa n'imbwa itagira nyirayo, ikirukira mu gihuru wowe ukajya kwa muganga?”

Aya magambo yose yumvikanye nk'ayababaje abanyamakuru ndetse banumvikana babyinubira.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AMjses
via IFTTT

No comments:

Post a Comment