Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’Abashinjacyaha muri EAC

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda,  Mutangana Jean Bosco, yatorewe muri iki cyumweru kuyobora ishyirahamwe ry’abashinjacyaha  bo mu bihugu  bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAAP).

Mutangana yatorewe kuyobora iryo shyirahamwe mu nama ngarukamwaka y’ababashinjacyaha bakuru bo muri EAC , yabereye i Kigali asimbuye DPP wa Kenya Hon.Keriako Tobiko.

Muri iyi nama kandi yabaye kuwa 28 na 29 Nzeri uyumwaka ku nshuro ya yo ya 6, Umushinjacyaha, Mutangana Jean Bosco yasabye bagenzi be gusaba ubutabera bw’ibihugu bya bo kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Gusa avuga ko gufata aba bantu bihishe mu karere bigoye ugereranyije n’abari mu bihugu byateye imbere kuko ho bafite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana buri muturage.

Mu ijmbo rye yakomeje avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bufite byinshi bwakwigirwaho cyane nko kuba nyuma ya Jenoside bwaragize uruhare mu kubanisha neza Abanyarwanda bubinyujije mu nkiko za Gacaca zashyizweho kugira ngo habeho ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati“Ni ikintu kitari cyarakoreshejwe mbere mu gukemura ibibazo mu bihe nk’ibi, ariko ubu buryo bwageze ku ntego kandi izi nkiko zagize uruhare mu guhana abateguye Jenoside no kunga abaturage.”

Mutangana yasabye Abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu bigize EAC (uretse u Burundi butitabiriye iyi nama) gukorana n’ubuyobozi bw’ibihugu bya bo kugira ngo byohereze cyangwa bicire imanza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baki byihishemo.

Mutangana Jean Bosco yagizwe Umushinjcyaha Mukuru w’u Rwanda kuwa 19 Ukuboza 2016, asimbuye Richard Muhumuza nawe wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ku busabe bwa Sena y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Philippe@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2fCy6rX
via IFTTT

No comments:

Post a Comment