Igipolisi cya Kothanur mu gihugu cy’u Buhinde cyataye muri yombi abanyeshuri batatu biga engineering, harimo umwe w’Umunyarwanda n’abandi bakomoka muri Andhra Pradesh nyuma yo kubafatana urumogi.
Abatawe uri yombi nk’uko tubikesha urubuga rwa The New Indian Express ni; Neeraj Ramakrishna w’imyaka 24, Shailesh Bhushan w’imyaka 23, na Kayitare Frederick w’imyaka 25.
Igipolisi kikaba kivuga ko Neeraj na Shailesh bafatanywe urwo rumogi bakigera aho Kayitare atuye bamushyiriye ibiro 3,2 by’urumogi.
Biravugwa ko aba bafashwe bakuraga urumogi iwabo aho bavuka, bakarushyira kayitare akarugurisha bagakuramo amafaranga yihuse. Igipolisi kikaba cyanafashe telephone ngendanwa z’abashinjwa ngo gikurikirane ko nta gatsiko k’abacuruza ibiyobyabwenge bakoranaga.
Aba batawe muri yombi uko ari batatu, kuri ubu bafunzwe hagendewe ku mategeko ahana ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, bakaba bari muri kasho mu rwego rwo kubahata ibibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x6Rn09
via IFTTT
No comments:
Post a Comment