Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkuru y’uko umuhanzi w’umuraperi Nelly yatawe muri yombi azira umukobwa w’imyaka 21 wamushinjaga kumusambanya ku ngufu, gusa kuri ubu uyu mukobwa biravugwa ko yasabye urukiko guhagarika ibyo gukurikirana Nelly.
TMZ dukesha iyi nkuru yanditse ko nyuma yo kwandagaza Nelly agafungwa ndetse akandikwa mu binyamakuru byose ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu, ngo uyu mukobwa yaje guhindura ibitekerezo bye maze aha agahenge uyu muhanzi ahagarika ikirego ahanini ngo bitewe n’abakunzi b’uyu mugabo bamuhozagaho igitutu bamutuka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bituma akeka ko ikirego cye nta gaciro kizahabwa bituma asaba urukiko guhagarika gukurikirana Nelly. Amakuru akomeza avuga ko ibyo guhagarika iki kirego bikubiye mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira, n’uhagarariye uyu mukobwa mu mategeko (avocat), nyuma y’uko ngo abonye inkuru ye igenda isakara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga aho benshi batatinye kuvuga ko iki kirego nta shingiro gifite ahubwo ko uyu mukobwa yishakira amafaranga no kwamamara,bikaba byaramuciye intege ndetse ngo akicuza icyatumye ahuruza Polisi.
Twibutse ko uyu mukobwa yashinjaga Nelly kumufata ku ngufu ubwo bari kumwe mu bitaramo yagendaga akora azenguruka mu modoka nini ya bisi (bus)’Nelly’s tour bus’ muri Washington.Ibi bikaba byarabaye mu rukerera rw’itariki ya 07 Ukwakira ,maze uyu mukobwa agahuruza Polisi na yo yahise ita muri yombi Nelly gusa akaza kurekurwa nyuma y’amasaha make.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ynLlr1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment