Umudepite watutse Kenneth Roth ukomeje kwibasira u Rwanda yanamusabiye kwigishwa

Depite John Ruku Rwabyoma uherutse kuvuga ko Kenneth Roth, uyobora HRW ari imbwa y'Interahamwe, yavuze ko komisiyo y'uburenganzira bwa muntu ikwiye kumwigisha imikorere y'u Rwanda.

Uyu Kenneth uyobora Human Rights Watch (HRW) ni we wasohoye Raporo ku Rwanda ivuga ko mu Rwanda “abajura bose bagomba kwicwa” aho yagaragaje ko inzego z'umutekano mu Rwanda zica abantu baba bakekwaho ibyaha byoroheje.

Iyi Raporo ariko yaje kuvuguruzwa na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NHRC) aho bamwe mubavuzwe na HRW ko bapfuye bagaragajwe ari bazima.

Kenneth kuri iki cyumweru yakoresheje urukuta rwe rwa twitter avuga ku nkuru yanditswe na New York Times ivuga ko u Rwanda rufunga abantu bafatanywe amashashi ndetse bakanacibwa ibihano.

Kenneth ahereye kuri iyi nkuru yavuze ko nubwo mu Rwanda icyemezo cyo guca amashashi gisingizwa ngo cyafashwe abanyarwanda batabigizemo uruhare, ashaka kugaragaza ko iki cyemezo cyahungabanyije uburenganzira bwa muntu.

Uku gukomeza kwibasira u Rwanda nibyo byatumye Depite Ruku yongera kumwikoma avuga ko ibyo akora bidakwiye ndetse avuga ko Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu ikwiye kumwigisha.

Rwabyoma yari ahereye kuri Raporo y'ibikorwa iyi komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yari imaze kugeza ku bagize inteko ishinga amategeko igaragaza uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa igashimwa n'abadepite.

Rwabyoma nyuma yo kunyurwa na Raporo y'uyu munsi yagize ati: "Reka mvuge ku byiza mwavuze, sinzi impamvu abo hirya no hino batabibona. Sinshaka kuvuga wa mugabo ejo bundi nise amazina bakayatwara ukundi nubwo byari ukuri. Uyu munsi banyakubahwa muzi ko twanze amashashi, yahereye ku bintu by'amashashi abizanamo politiki zo mu Rwanda."

Yakomeje agira ati: “Ajya asoma raporo nk'izi, ubu hari ikintu mwasize inyuma? Icyo muterekanye ni iki? Kuki atareba ibi byose, akareba umuzigo dufite n'uburyo tugenda tubikemura ngo abivuge? Arajya mu mashashi arayashakaho iki? Nagume mu mashashi areke politiki zacu. Rwose ibi bintu ni agasuzuguro, ni ibintu bidakwiye. Mugende murebe ibintu yazanye by'amashashi na politiki z'u Rwanda.”

Yakomeje asaba Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kwigisha uyu mugabo ibyo u Rwanda rukora nubwo nubundi asanzwe abizi ahubwo akabyirengagiza.

Ati: "Komisiyo yacu yahera aha ikamwigisha ariko ntimwigishe kuko ibyinshi barabireba ariko sinzi impamvu yo kuba muri kariya gakundi k'abahakanyi. Rwose iyi raporo muzayimushyikirize"



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gVLprS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment