Ikipe ya Real Madrid nyuma y’ibibazo bikomeye by’imvune yagize muri iyi minsi nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka Icyemezo ikipe ya Real Madrid ifatiye umukinnyi wayo ukomeye, gitunguye kandi kinababaza benshi, umutoza Zidane yashakaga impinduka zikomeye nyuma yuko atangiye Champiyona nabi, kurubu na Captain w’iyi kipe yunze mury’umutoza we kugirango bafatanye gushaka umuti w’ikibazo bafite cya myugariro.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Diario Gol aravuga ko Sergio Ramos, captain w’ikipe ya Real Madrid nawe ashimangira ko ikipe ye igomba gukora ibishoboka byose kugirango izane myugariro w’ikipe ya Real Sociedad Alvaro Odriozola kugirango aze kuziba icyuha cy’umunya Espagne Dani Carvajal wagize ibibazo by’uburwayi bw’umutima.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2kNy9qt
via IFTTT
No comments:
Post a Comment