Umuhanzi Kanye West yamaze gushyira hanze izina ritangaje asigaye yitwa.

Umuraperi Kanye Omari West w’imyaka 41 , yifashishije konti ye ya Twitter yatangaje ko yamaze guhindura amazina ye maze akajya yitwa akazina ka “Ye”.Uyu muraperi avuga ko Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, gusa ngo rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Bivugwa ko uyu muraperi yari asanganwe aka kazina “Ye” nk’akabyiniriro dore ko alubumu ye ya munani yasohoye mu kwezi kwa Kamena yayitiriye iri zina.Kanye West avuga ko iri zina rifitanye isano na Bibiliya.At I: “ Ndemera ko ‘Ye’ ari ijambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya, hanyuma muri Bibiliya risobanura ‘you’ (wowe)” .

Ibi Kanye West yabitangaje ubwo yari agiye kumurika album ye ya Munani yise iri zina.
Yakomeje agira ati :“Ku bw’ibyo ndi wowe, ndi twebwe, ni twebwe. “Ye”Byerekana icyiza cyacu, ikibi cyacu, ibidasobanutse, byose. Iyo albumu yerekana uwo turi.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Ng9svI
via IFTTT

No comments:

Post a Comment