OK cg OKAY ni ijambo rizwi mu nguni zose z’isi, rididibuzwa n’uruhinja kugera ku mukambwe rikaba rikoreshwa n’umuntu ushaka ko kugaragaza ko yemeye gukora icyo bamusaba.Ijambo OK ntirisaba urivuga kuba yarageze mu ishuri. Ni ijambo ryarenze imbibi z’ururimi ryakomotsemo riba umutungo wa nyinshi mu ndimi zivugwa ku Isi.
Inkomoko y’iryo jambo ntivugwaho rumwe ariko iyahurijweho n’abashakashatsi batandukanye iratangaje kuko OK ihagarariye amagambo adatangizwa n’imwe muri izo nyuguti.Hari abavuga ko iryo jambo rifite inkomoko ku ryitwa ‘okeh’ ryo mu rurimi rwitwa Chocktaw, ruvugwa n’Abahinde gakondo batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Hari n’abandi bavuga ko ryaba rituruka ku rurimi rwitwa Wolof ruvugwa muri Sénégal, Gambia na Mauritania.Icyakora, abanyamateka benshi bemeza ko OK ihagarariye amagambo abiri ‘All Correct’ yakoreshwaga umuntu yemera ibyo abwiwe agaragaza ko ari byo cyangwa se ari ukuri.
Bivugwa ko iri jambo ryamamaye mu myaka ya 1830 ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hagezweho gukoresha impine z’amagambo aho kuyavuga cyangwa kuyandika uko yakabaye.Icyo gihe abantu bashoboraga gukoresha OMF aho kuvuga ‘Our first men’ bagakoresha SP aho gukoresha “Small Potatoes’ na OW mu mwanya wa ‘All right’.
Ikinyamakuru Huffington Post kivuga ko ‘OK’ bwa mbere yakoreshejwe mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Boston Morning Post muri Werurwe 1839.Inzobere mu mateka zivuga ko iryo jambo ryatangiriye gukoreshwa no mu bindi binyamakuru by’i Boston birangira rije gukwira rigera no mu Burayi.Bavuga ko kuba rihagarariye amagambo adasa n’inyuguti zirigize bitatindwaho kuko icyo gihe hari inyuguti nyinshi zakoreshwaga nk’impine ariko zidahuye neza n’amagambo zihagarariye.
Batanga urugero rw’impine NC yakoreshwaga ihagarariye ‘Nuff Ced’ mu Cyongereza kizima bivuze ‘Enough said’.Ubwamamare bw’ijambo OK bushingirwa ku buryo ryakoreshejwe cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Martin Van Buren, washakaga manda ya kabiri yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1840.
Iryo jambo ryatoranyijwe n’abamwamamazaga, gusa bo barihisemo ngo risimbure akabyiniriro ke ‘Old Kinderhook’. Kinderhook ni agace ko muri New York Buren yavukagamo.Kuva icyo gihe OK ryakomeje gukoreshwa cyane, rigera n’aho ricengera indimi zidafite aho zihuriye n’Icyongereza.
Izindi mpine zakoreshejwe mu gihe OK yavukaga zagiye zizima uko iminsi yagiye ishira, nyamara ryo rirushaho kwamamara.Iri jambo ryaragutse riva mu kuba impine yemeranya n’icyavuzwe, rigera aho gukoresha nka ntera. Niryo rikoreshwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni, rikumenyesha ko niba ushaka kugira icyo wemeza urikandaho.
Ni ugutegereza tukareba niba izindi mpine zikunze gukoreshwa muri iki gihe nka LOL (Laughing out Loud), LMAO (Laughing My Ass Off) zizaramba nka OK.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2P2VY8r
via IFTTT
No comments:
Post a Comment