Austraria: Uruganda Runini rwa Nyiramugengeri Rwafunzwe

Mu gihugu cya Australia hafashwe icyemezo cyo gufunga uruganda runini rwatangaga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri. Umugambi wo gufunga urwo ruganda ufashwe mu rwego rwo kugabanya imyuka yangiza ikirere.  Urwo ruganda rwari rwaratangiye gukora mu mwaka w’1973, biteganijwe ko rwari rufite uburambe bw’imyaka 25 gusa. Ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri zikoreshwa n’abantu babarirwa muri 60 ku ijana mu gihugu cyose cya Australia.  Iki cyemezo cyo gufunga urwo ruganda ntabwo cyakiriwe neza na leta ya Australia. Yasabye nibura ko hagombaga gutegerezwa indi myaka mike kugira ngo icyo cyemezo gishyirwe mu bikorwa. Abayobozi ba Australia bafite impungenge ko ibi byabagiraho ingaruka za politiki, bakeka ko abaturage babasaba izindi ngufu z’amashanyarazi badafite kuri ubu. Ariko kandi n’igihugu cya Australia kiri mu bya mbere ku isi bicuruza ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri. Izo ngufu bazigurisha ku bihugu byo mu majyepfo ya Asia n’Ubushinwa.  Mu myaka ibiri ishize serwakira yangije imiyoboro y’amashanyarazi ava muri urwo ruganda, kandi nabwo byari byateje icyuho gikomeye. Umuyobozi w’urwo ruganda Brett Redman avuga ko nta kabuza uru ruganda ruzafungwa. Kuri we, leta igomba gutangira gukoresha izindi ngufu z’amashanyarazi atangiza ikirere cyangwa se ngo zibe zateza izindi ngaruka mbi ku bidukikije.

from Voice of America https://ift.tt/2NW1QDX
via IFTTT

No comments:

Post a Comment