VIDEO: Juliana Kanyomozi yatangaje ibyo ahishiye abanyarwanda

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017, uyu muhanzikazi yavuze ko mu Rwanda ari nk'iwabo ha kabiri nyuma ya Uganda aho avuka ari nayo mpamvu buri gihe aba yumva ahakumbuye kandi akishimira kuhagera

Ku ruhande rwa Charly na Nina ari nabo bagiye kumurika iyi album yabo bise ‘Imbara' bavuze ko bizeye ko igitaramo cyabo kiza kuba amateka bagendeye ku myiteguro bamazemo imyaka myinshi.

Umujyanama w'aba bahanzikazi, Muyoboke Alex yabwiye itangazamakuru ko imyiteguro y'iki gitaramo bayimazemo imyaka isaga itatu ariko by'umwihariko bakaba bamaze imisi 89 bakora imyitozo n'imyiteguro ndetse kugeza ubu ikijyanye n'imiririmbire ku rubyiniro ndetse n'indi myiteguro y'aho igitaramo kigomba kubera byose bimeze neza kandi biteguye kuza kwereka abanyarwanda ibyiza babafitiye.

Juliana Kanyomozi yanavuze ko kuri we kuririmbira mu Rwanda ari ibintu bimushimisha cyane ngo kuko atangira kujya kuririmbira hanze y'igihugu cya Uganda ku nshuro ye ya mbere yaririmbiye mu Rwanda ari nayo mpamvu yiteguye gushimisha abafana be benshi afite hano mu Rwanda.

Igitaramo Kanyomozi ajemo cyiswe "Imbaraga", ni icyo kumurika "Album" ya mbere y'indirimbo za Charly na Nina aho barayimurika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo gikomeye kiri bubere muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali).

Reba hano amashusho y'ikiganiro n'Abanyamakuru

Charly na Nina kuri ubu ngo biteguye kuza gususurutsa abakunzi babo mu buryo budasanzwe.

Juliana Kanyomozi ngo yari akumbuye mu Rwanda Big Fizzo na Dj Pius nabo ni bamwe mu baraza gutaramira abaritabira iki gitaramo

Aba bahanzi bose baraba bafatanya na Charly na Nina mu kumurika album yabo ya mbere

Nkusi Arthur bakunze kwita Rutura niwe uraba ari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

AMAFOTO:Bunani Janvier/Ukwezi.com



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2j6KD9s
via IFTTT

No comments:

Post a Comment