Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru ubwo yarebaga kuri Televiziyo igeragezwa ry'igisasu igihugu cye giherutse kugerageza.
Igihugu cy'Uburusiya cyahaye gasopo Leta Zunze Ubumwe za America mu gukomeza kwivanga mu mibereho y'ibindi bihugu nyuma y'aho Donald Trump asabiye Ubushinwa ndetse n'ibindi bihugu guhagarika ibikorwa by'ubucuruzi bagirana na Koreya ya Ruguru.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov, yasabye Amerika kudakomeza gushotora Korea ya Ruguru. Yabihereye ku kuba Amerika irimo kubangamira ibikorwa by'ubucuruzi bya Koreya ya Ruguru n'gihugu n'Ubushinwa. Yavuze ko Amerika irimo kwinjira mu buzima bwa Korea ya Rugu cyane.
Uburusiya buvuze ibi nyuma y'aho ku musi w'ejo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa America yasabye Ubushinwa guhagarika ibikomoka kuri Peteroli igurisha igihigu cya Korea ya Ruguru mu rwego rwo kuyica intege ngo idakomeza ibikorwa byayo byo gucura ibisasu bya kirimbuzi.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa America yavuze ibi nyuma y'aho Korea ya Ruguru yari imaze kugerageza igisasu ivuga ko gifite ubushobozi bwo kugera mu Leta zose zigize America, bakabona ko iki gihugu kidafite umugambi wo kurekera gucura no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Korea ya Ruguru igaragaza ko nta gahunda ifite yo kurekera gucura ibisasu bya kirimbuzi n'ubwo isi yose yayikuraho amaboko kuko mu minsi ishize umuryango w'abibumbye wasabye ibindi bihugu kugabanya imihahiranire n'iki gihugu ariko ubona ko bitayiciye intege kandi ikomeje gushimishwa no kugera ku mugambi wayo wo gucura ibisasu bifite ubushobozi bwo kurimbura abantu benshi mu gihe gito.
Mu minsi ishize nibwo America yatangaje ko ishobora gutwika Korea ya Ruguru igahinduka umuyonga ndetse ikibagirana ku ikarita y'Isi, ibintu byababaje Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, avuga ko nta bwoba atewe na Donald Trump kuko ameze nk'imbwa itontoma ariko itaryana.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AgwfVv
via IFTTT
No comments:
Post a Comment