Tombora y'igikombe cy'Isi irarangiye buri gihugu kimenye itsinda ryacyo

Tombora y'igikombe cy'Isi kizabera mu gihugu cy'Uburusiya irangiye buri gihugu kimenye itsinda giherereyemo itsinda rya B na G ari muyazagaragaramo imikino ikomeye.

Iyi tombora yaberaga mu gihugu cy'Uburusiya ari nacyo kizakira iyi mikino mu mwaka utaha wa 2018 , hari hitezwe ko haboneka itsinda ry'urupfu rihuriyemo ibihangange nk'uko byakunze kubaho mu bikombe by'Isi byabanje.

Gusa iyi tombora yo irangire amatsinda yose asa naringaniye kuko ibigugu byinshi bitagiye bihurira mu itsinda rimwe.

Gusa itsinda rya kabiri riri mu matsinda azagira umukino ukomeye kuko rihuriyemo Portigal ya Christiano Ronaldo na Esipanye isanzwe ifite abakinnyi bakomeye.

Irindi tsinda rizagaragaramo umukino uzaryoherea ijisho mu matsinda ni irya G iri naryo ririmo amakipe abiri akomeye azitegwa umunsi yahuye ni Ubwongereza n'Ububiligi.

Uko amatsinda ameze:

Itsinda A: Uburusiya, Uruguay, Misiri na Saudi Arabia

Itsinda B: Portugal, Espagne, Iran na Maroc.

Itsinda C: Ubufaransa, Peru, Denmark na Australia.

Itsinda D: Argentine, Croatia, Iceland na Nigeria.

Itsinda E; Brazil, Ubusuwisi, Costa Rica na Serbia.

Itsinda F: Ubudage Mexique, Sweden na Korea y'Epfo

Itsinda G: Ububiligi, Ubwongereza, Tunisia na Panama.

Itsinda H: Pologne, Colombia, Senegal n'Ubuyapani.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AotaR5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment