Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangangwa, yashimiye igisirikare cyagize uruhare mu kuba Perezida, abaha imyanya ikomeye muri Guverinona Nshya.
Perezida Mnangangwa yahaye agaciro gakomeye abasirikare bagize uruhare mu kumushyira ku nteba ya Perezida wa Zimbabwe agira Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Gen Maj Sibusiso Moyo watangarije kuri Televiziyo y'igihugu ko bafashe igihugu nubwo icyo gihe ateruye ngo avuge ko ibyo bakoze ari Coup d'Etat.
Abandi basirikare Perezida Mnangagwa yahaye akazi harimo Christopher Mutsvangwa wagizwe Minisitiri w'itumanaho ndetse na Victor Matemadanda amugira ushinzwe ingabo zavuye ku rugerero.
Perence Shiri na we ni umusirikare uyobora ingabo zirwanira mu kirere, akaba yagizwe Minisitiri w'ubuhinzi n'ubutaka.
Umwe mu batavuga rumwe na Leta akimara kubona Guverinoma Nsha yatangaje ko abari bategereje impinduka kuri Perezida mushya bakurayo amaso kuko abona ntacyo aje gukora kirenze ibyo uwo asimbuye yakoze nkuko The new Vision dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Mu cyumweru gishize nibwo Umukambwe w'imyaka 93, Robert Mugabe, yeguye, nyuma yo kumara iminsi afungiwe mu rugo n'igisirikare cya Zimbabwe, ahita asimburwa n'uwahoze ari Vsi Perezida we Emmerson Mnangangwa ugomba kuyobora igihe Robert Mugabe yari asigaje ngo asoze manda ye.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2i72c8A
via IFTTT
No comments:
Post a Comment