Mu mafoto- Ihere ijisho abakobwa b’ibizungerezi bavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz.

Umuhanzi Diamond Platinumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ni umwe mu bahanzi bakunze kugarukwaho kenshi mu itangazamakuru bitewe n’ibibazo bya hato na hato agirana n’abagore batandukanye aho baba bamushinza kubatera inda,abandi bakigamba ko baryamanye na we.Ni muri urwo rwego twahisemo kubagezaho bamwe mu bakobwa n’abagore bigeze gukundana n’uyu muhanzi n’abavugwa mu rukundo na we kuri ubu.

Uru ni rwo rutonde rw’abagore bakundanye na Diamond:

1. Wema Sepetu.

Uyu yabaye Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka w’2006, aza kwamamara cyane aho atangiriye gukina filime. Ni umwe mu byamamare bikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu byamamare bifite kandi porogaramu za telefone zivuga ku buzima bwabyo ziri muri Playstore.

2. VJ Penny

Uyu yamenyekanye cyane kubera gukina filime gusa kuri ubu ni umunyamakuru w’imwe mu mateleviziyo akomeye mu gihugu cya Tanzaniya. Uyu ni we Diamond avuga ko yakunze akamugurira imodoka nyamara agakuramo inda yamuteye mu gihe yifuzaga umwana.

3. Hamisa Mobetto

Uyu munyamideli yakundanye na Diamond igihe kirekire ariko mu buryo bw’ibanga, iby’urukundo rwabo byamamaye amaze kumubyarira umwana.Hamisa yakunze kurega Diamond amushinza kutubahiriza inshingano ze ngo atange indezo kuri uyu mwana.

4. Zari Hassan

Uyu ni umugore w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond, bivugwa ko iterambere ry’umuziki wa Diamond rifitwemo uruhare na Zari dore ko yanahoze ari umugore wa nyakwigengera, Ivan Ssemwanga wari umuherwe ukomeye mu gihugu cya Uganda na Afurika yepfo. Muri iki gihe Diamond abana na Zari nk’umugore n’umugabo.

5.Dillish Mathews

Uyu ni umukobwa ukomoka muri Namibiya wagarutsweho cyane mu mpeshyi ishize ubwo byavugwa ko ashobora kuba atwite inda ya Diamond.

 



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2AjenJq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment