Nk'uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Mutesi Aurore avuga ko Hirwa Henry bakundaga kwita Wow, atari musaza we gusa ahubwo yari n'inshuti ye magara atazigera abona uwo yamugerenya nawe
Mu butumwa burebure kandi bw'uje agahinda uyu Miss Aurore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko kugeza ubu atakwibagirwa uburyo yabana neza n'uyu musaza we umwe rukumbi ndetse agaragaza ko afite agahinda gakomeye cyane iyo bigeze umunsi nk'uyu aba yibuka igihe Wow yatabarukiye
Yagize ati " Hashize imyaka 5 tutagufite. Nshimira Imana yagukunze kuturusha. Ndayishimira ubuzima yaguhaye n'igihe yaduhaye ngo tugumane nawe ariko icy'ingenzi nkishimira ko wakoresheje neza igihe cyawe wamamaza urukundo kuri buri wese wabashije kukumenya.
Nshimishijwe no kuba naragize amahirwe yo gukurana nawe, nkakwigiraho. Ndagushimira ibihe bitibagirana twagiranye nubwo kugeza ubu bitagishoboka ko dusangira ibyo bihe bihebuje. Menya ko wari musaza wanjye mwiza ku isi ndetse urabikwiriye kuba uri mu ijuru. Njyewe na bakuru banjye ntikubibashije kugira ibihe by'abashiki na musaza , ariko tuziko dufite Malayika murinzi. Nziko utakwishimira kubona ndira , niyo mpamvu nahisemo kugira ibyishimo no gushimira ubuzima wabayeho".
Yunzemo ati "Imana yagutwaye mu gihe gikwiriye, ndetse narabyakiriye kuko izi ibyiza kuri twebwe. Sinagusezeranya ko ntazongera kurira kuko utagihari ariko ngusezeranyije ko nzahora nibuka ibihe byiza twasangiye, urwenya, ubumuntu no gusetsa. Hejuru y'ibyo byose , ndagushimira icyemezo wafashe cyo kuba umuhanzi.
Miss Kayibanda Aurore yakomeje avuga ko iteka uko arebye indirimbo za KGB bituma akomeza kumva ko ari hafi ye kuko bihitako bimwibutsa uburyo nyakwigendera Henry yakundaga kumusanga mu cyumba cye akamwumvisha ku ndiririmbo yabaga ari gukora ndetse akanamugisha inama zibyo yayinozamo.
Mutesi Kayibanda Aurore, wabaye Miss Rwanda muri 2012
Miss Aurore yakomeje agira ati "Ndagusezeranya kuzakomeza kuba uwo washakaga ko mba we, wa mushiki wawe muto wizeraga. Igihe cyose nagiraga intege nke, nzahora nibuka ko wambwiraga ko nshoboye , ko ndetse na ba icyo nashaka kuba cyo cyose. Ndagusezeranya kuzahora nguhesha ishema, nkanagusezeranya kuzahora nita ku muryango wawe.
Miss Aurore yanafashe umwanya asezeranya musaza we yakundaga ko ibyo yahoraga amwifuriza kuzageraho ko akibizirikana kandi ko azakomeza kuzirikana inama n'impanuro zzose yakundaga kumuha.
Ati"Ndagusezeranya kuzagera kubyo wifuzaga byose ko ngeraho uretse kuririmba kuko si impano yanjye. Hirwa wacu ukomeze kuruhukira mu mahoro adashira kugeza twongeye kukubona. Mbikuye ku mutima, aho ushyinguye umenye ko ngukunda cyane."
Hirwa Henry Wow, musaza wa Miss Aurore ndetse akaba yari n'umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB
Hirwa Henry Wow waguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yasohokanye na bagenzi be, yatabarutse afite imyaka 27 gusa y'amavuko, akaba yari umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya KGB.
Henry yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi tariki 6 Kamena 1985, ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n'abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.
Hirwa Henry yatabarutse tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y'igicamunsi ubwo inkuru y'incamugongo yakwiraga mu banyarwanda ivuga ko Hirwa Henry benshi bitaga Henry Wow, umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n'inshuti ze.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2BqbXWS
via IFTTT
No comments:
Post a Comment