Irebere uburanga buhebuje bw’inkumi y’ikizungerezi ikomeje kuvugwa mu rukundo na Chris Brown.

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Chris Brown akomeje kuvugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa w’umuhanzikazi witwa Agnez Mo ukomoka mu gihugu cya Indoneziya.

Chris Brown wigeze kugacishaho n’abandi bakobwa batandukanye harimo n’umuhanzikazi Rihanna,kuri ubu biravugwa ko yaba ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa uririmba mu njyana ya Pop akaba afite imyaka 31 y’amavuko. Ni nyuma y’aho aba bombi baherutse kwifotoza bari kumwe muri Studio, Chris afashe mu nda Agnez ubona ko bishimanye cyane.Kuri ubu benshi mu bafana ba Chris Brown bakaba bakomeje kwibaza niba iyi couple yabo izaramba cyangwa ngo yamamare nk’uko ,uyu muhanzi yavuzwe cyane ubwo yakundanaga na Rihanna.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2zFBZ80
via IFTTT

No comments:

Post a Comment