Ikibazo cy'amafararanga make‘bourse'ahabwa abanyeshuri ba UR mu nzira yo kubonerwa umuti

Ibi Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabigarutseho mu kiganiro ku ruhare rw'uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yamaraga gutanga ikiganiro kirambuye ku ruhare rw'uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, abari mu cyumba cy'inteko bahawe umwanya maze abenshi bagaragaza ko hari ibibazo byinshi muri Kaminuza y'u Rwanda bidashobora gutuma ireme ryifuzwa rigerwaho.

Mu byagarutsweho cyane biza ku isonga mu guteza idindira ry'ireme ry'uburezi muri UR ni imibereho mibi abanyeshuri babayemo iterwa ahanini n'amafaranga ibihumbi 25 gusa bagenerwa buri kwezi yo kubafasha kubaho, aho bavugaga ko ari make cyane.

Aya mafaranga ibihumbi 25 abanyeshuri ba UR bagenerwa buri kwezi abafasha kubaho, yakunze kugarukwaho n'inzego z'itandukanye ndetse n'abanyeshuri ubwabo batakamba ko ari intica ntikize basaba ko yakongerwa ariko ababishinzwe ntihagire icyo babikoraho.

Abadepite bakomeje kugaruka ku bibazo bitsikamira ireme ry'uburezi muri UR aho bamwe bashimangiye ko kukirandura hakwiye kubanza kurebwa ubuzima abanyeshuri babayemo maze hakagira igikorwa mu kongera amafaranga bagenerwa yo kubatunga.

Mu gusubiza iki kibazzo cyagarutsweho na benshi Minisitiri w'Intebe yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko cyatangiye gukurikiranwa ndetse ko hashyizweho komisiyo ireba ibibazo bya UR byose n'icy'ayo mafaranga kiri mu biri kwigwaho.

Yagize ati “Iki ni ikibazo rusange ariko turakizi no muri iyi minsi kiri mu biganirwaho kuko turatekereza ku burezi ku buryo bwimbitse cyane, twakiganiriyeho ndetse nabizeza ko komisiyo twashyizeho muri iyi minsi iri kutwigira ireme ry'uburezi mu rwego rwa kaminuza n'ibyakorwa, iki na cyo yakigarutseho, cyo kureba ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa Leta bwo kwiga ese butuma babaho mu mibereho isanzwe?”.

Ikibazo cy'iremere ry'uburezi ni kimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho kenshi mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikagaragaza ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kugera ku ryifuzwa.

Minisitiri w'Intebe Ngirente Eduard yijeje Abadepite ko ikibazo cy'amafaranga make ahabwa abanyeshuri ba UR yo kubatunga ko kiri kwigwaho



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ixMcQM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment