Hagaragajwe icyo Leta iteganyiriza abarangiza amashuri ntibabone akazi

Ibi Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi , ibikubiye mu bikorwa bya Guverinoma by'imyaka 7 nk'uko biteganywa n'Ingingo ya 133 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Iki kiganiro kibanze ku ruhare rw'uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho hagarutswe ku cyerekezo na Politiki y'uburezi bw'u Rwanda, uruhare rw'uburezi mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyagezweho, imbogamizi zigaragara n'ingamba zafashwe kugira ngo uburezi mu myaka 7 iri imbere buzabe umusingi w'impinduka.

Mu ijambo rye Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku mubare w'abarimu bigiye uburezi bari mu mashuri yisumbuye aho yavuze ko bakiri bake aho muri 2016, habaruwe 69.2% bari muri aya mashuri barabyigiye abandi akaba ari abakora uyu mwuga batarabyigiye gusa Leta ikaba ivuga ko uyu mubare uzakomeza kugenda uzamuka.

Minisitiri Ngirente kandi yavuze ko ibindi bibazo bikiri mu burezi birimo nko kuba kuva mu mwaka wa 2011 kugera 2016, umubare w'abanyeshuri ku mwarimu umwe ungana na 58 avuga ko byose bizagenda bishakirwa umuti.

Yagize ati “Hari ibindi bibazo urwego rw'uburezi rugifite birimo nko gukomeza kwita ku mibereho ya mwarimu, ibikorwa remezo mu bigo by'amashuri nk'umuriro w'amashanyarazi, amazi na internet, kongera za laboratwari, kubaka no gusana ibyumba by'amashuri n'ibindi.”

Agaruka ku kibazo cy'abarangiza muri aya mashuri ntibabone akazi, Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose mu gushyiraho uburyo buzafasha arari kurangiza amashuri bwo kwihangira umurimo.

Yagize ati “Binyuze muri gahunda y'Igihugu ya Hanga Umurimo (National Employment Program –NEP), Guverinoma izakomeza gushyiraho uburyo bufasha abarangiza amashuri kwihangira imirimo no kuborohereza kubona inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Hazashyirwaho kandi ikigega kigamije guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga no guhanga ibishya. Hazashyirwaho kandi ahantu hihariye (Kigali Innovation Center) hazafasha Abanyarwagda n'abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya.”

Minisitiri Ngirente kandi yavuze ko Leta yihaye intego ko izamuka ry'ubukungu rigomba kwihutisha ihangwa ry'imirimo itanga umusaruro ku buryo mu myaka 7 iri imbere hazahangwa imirimo mishya igera kuri 1,500,000 izaturuka mu byiciro by'imirimo bitanga akazi gusumba ibindi mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo cy'ubushomeri.

Hagati y'umwaka wa 2000 na 2015, mu mashuri makuru na za kaminuza harangije abanyeshuri 105,039 muri aba harimo 12,716 bagize (5%) barangije icyiciro cya kabiri hakaba kandi n'abarangije icyiciro cya mbere bangana na 83,022 bagize (79%) ndetse n'abarangije icyiciro cya gatatu 5,301 (5%).

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa umubare w'abarangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza batabona akazi ukiri hejuru cyane aho ibarura rigaragaza ko abarangije amashuri makuru na kaminuza batabashije kubona akazi ari 27% naho abarangije amashuri yisumbuye ntibabone akazi bagera kuri 35%

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard,
ageza ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2jDXizU
via IFTTT

No comments:

Post a Comment