Guverinoma yijeje Inteko ko iri kwiga ku kibazo cy’ibihumbi 25 bihabwa abiga muri UR

Ubwo yagezaga ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye n’uburezi, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yijeje Inteko Ishinga Amategeko hashyizweho Komisiyo iri kwiga ibibazo biri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni kenshi ikibazo cy’imibereho y’umunyeshuri wa UR cyakunze kubazwa inzego zitandukanye, aho abanyeshuri bakunze kugaragaza ko amafaranga ibihumbi 25 bahabwa na Leta adahagije ku buryo babasha kubaho ndetse bakaniga neza.

Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe atanze ishusho y’uruhare rw’ubumenyi mu iterambere ry’igihugu, hatanzwe umwanya wo kubaza ibibazo bigamije kuzamura u Rwego rw’uburezi mu Rwanda.

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi ni cyo kibanzweho cyane, aho benshi mu basabye ijambo bagaragaje ko ireme ry’uburezi rikijegaje, hakaba hakenewe ingamba zimbitse zo kurizahura.

Ku kibazo cy’amafaranga ahabwa abanyeshuri ba UR agamije kubatunga, Depite Mukazibera Agnes yabajije Minisitiri w’Intebe niba yaba yarigeze agera muri UR ngo amenye uko icyo kibazo gihagaze. Aho ngo gishobora kuba kibangamira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ibi bihumbi 25 mu buzima abanyeshuri babayemo nifuzaga ko nyakubahwa Minisitiri w’Intebe agira icyo abivugaho, umunyeshuri agomba kubona bitari ukwishyura icumbi, kugira ibyo ashobora gufungura, hari ugufotoza inyandiko z’amasomo hari n’ibindi byose asabwa,hari n’amafaranga y’urugendo, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yaba yaragiye kuri ‘terrain’kugira ngo arebe uko abanyeshuri babayeho kugira ngo bashobore kwiga?”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hashyizweho komisiyo ireba ibibazo bya UR byose, aho ngo n’icyo cy’ayo mafaranga kiri kwigwaho.

Yagize ati “Iki ni ikibazo rusange ariko turakizi no muri iyi minsi kiri mu biganirwaho kuko turatekereza ku burezi ku buryo bwimbitse cyane, twakiganiriyeho ndetse nabizaza ko komisiyo twashyizeho muri iyi minsi iri kutwigira ireme ry’uburezi mu rwego rwa kaminuza n’ibyakorwa, iki na cyo yakigarutseho, cyo kureba ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa Leta bwo kwiga ese butuma babaho mu mibereho isanzwe?”.

Yavuze kandi ko bari kureba n’uburyo abanyeshuri bahabwa amacumbi ahoy aba ari atarimo abantu kugiora ngo babashe kuba ahantu heza.

Yunzemo ati “ Iki ngiki nacyongeraho ndetse ko dutekereza kuri ayo mafaranga tubaha tukanatekereza no kongera kubatuza mu macumbi ya kaminuza aho yaba akiri adafite abantu batayatuyemo.

Mu bindi bibazo byabajijwe harimo kuba hari amavugururwa yabaye muri UR ndetse amashuri amwe n’amwe akimurwa, ibi ngo bikaba bizateza ikibazo gikomeye, aho ngo hari aho abanyeshuri bajyanwe hatari ibimoresho ndetse bakaba bari mu bucucike bukabije.

Minisitiri Ngirente akaba yavuze ko ayo mavugururwa yari ngombwa, gusa yemeza ko ibibazo birimo bizwi, hakaba hari gahunda yo kubishakira umuti mu maguru mashya.

Ibihumbi 25 bihabwa abanyeshuri kuko birahagije?

Ubwo mu minsi ishize UR yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’uburezi, umuco, urubyiruko n’ikoranabuhanga, Dr Muligande Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya UR, yavuze ko abanyeshuri bahabwa inguzanyo yo kwiga muri UR baba bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Ibyo byiciro ngo umuntu ntaba anabasha kuba yakwigurira Mituelle de Santé.

Avuga ku mafaranga abanyeshuri bahabwa abatunga angana n’ibiuhumbi 25 ku kwezi yagaragaje ko umunyeshuri yishyura icumbi amafaranga 5000 cyangwa 6000.
Iyo havuyemo amafaranga y’icumbi hasigara ibihumbi 19, aba agomba kuryamo ndetse n’utundi dukoresho dukenerwa.

Yavuze ko mu kurya k’umunyeshuri, atungwa n’udushyimbo ndetse n’umutsima, aho ngo bisaba ko arya amafaranga 600 ku munsi. Bishatse kuvuga ko ku kwezi umunyeshuri wa UR arya ibihumbi 18.

Mu mafaranga yose aba yakoreshejwe ngo hasigara amafarnaga 1000 gusa, aho ngo aba ari yo akoresha mu gufotoza inyandiko z’amasomo, kugura isabune ndetse n’ibindi.

N’ubwo amafaranga 25 abanyeshuri bahabwa buri kwezi bigaragara ko ari make ngo hari n’igihe imiryango baturukamo baba bashaka amakiriro kuri utwo duhumbi, nk’uko Dr Muligande yatwise.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2notgpl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment