Justin Biebber yagaragaye agirana ibihe byiza n’inkumi yambaye Bikini bituma yongera kwibazwaho.

Umuhanzi Justin Biebber umenyerewe mu njyana Pop yongeye gutungura abafana be maze yifotoza ari kumwe n’inkumi yambaye Bikini ndetse bagirana ibihe byiza,bitera benshi kwibaza ku by’uyu mukobwa.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’iminsi bivugwa ko Justin Biebber ashobora kuba ari mu rukundo n’umukobwa ukina amafilime witwa Paulin Paola yagaragaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira ,ubwo yari mu kiruhuko mu gace kitwa Los Cabos.Amakuru akomeza avuga ko Justin Biebber wagaragaye atambaye ishati yari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi wari wambaye utwenda two kugona (Bikini) basangira icyo kunywa, ndetse ngo ubona bahuje urugwiro.Justin Biebber akaba yaragiye muri kariya gace mu kiruhuko aho akomeje kuhagirira ibihe byiza n’inshuti ze gusa bamwe bakaba bibaza impamvu atajya asohokana na Paola kandi byaravugwaga ko yamaze kumwerekana kwa Pasitori ,ahubwo akagaragara ari kumwe n’abandi bakobwa.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ymK040
via IFTTT

No comments:

Post a Comment