Uyu muherwekazi ukunze kwiyita ‘The boss lady' yongeye gutungura abantu mu kiganiro yagiranye na radio imwe mu zikunzwe mu biganiro by'imyidagaduro muri Tanzania, aho yavuze ko atigeze atandukana n'umugabo we bafitanye abana babiri
Yagize ati “… Namwifurije isabukuru nziza mbinyujije ku rubuga rwa Whatsapp kandi ikindi turimo kugerageza gukura ubuzima bujyanye n'umubano wacu mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, gusa uko tugerageza kuvana ibyacu ku mbuga nkoranyambaga nibwo birushaho gukomera kuri izo mbuga ariko nta gihari nko kuba njyewe na Diamond tumeranye neza cyane”
Aba bombi ibyabo byarushijeho kuzamba ubwo Diamond yemeraga ko yabyaranye n'umunyamideli Hamissa Mabeto ari nabyo byakurikiwe no kuba Diamond yaragize ibirori byo kwizihiza isabukuru ye uyu mugore ntiyitabire ibirori ndetse nyuma yaho Zari ahita asiba ikitwa ifoto iriho Diamond yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse anamukuru mu nshuti ze akurikirana kuri izi mbuga zirimo Instagram na Twitter.
Ikindi cyavugwagwa ku isonga mu guhamya ko bombi bamaze gutandukana ni uko uyu mugore yari yamaze kujya kwiturira muri Afurika y'Epfo dore ko n'ibikorwa bye byinshi ariho bibarizwa.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2kM5ke7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment