Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, umuhanzikazi Butera Knowless umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda kubera ibihangano bye bikundwa n’abatari bake, yizihiza isabukuru y’amavuko.Ni muri urwo rwego Producer Ishimwe Clement ,umugabo wa Knowless yafashe iya mbere maze amwifuriza isabukuru nziza ndetse amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa instagram ya Clement , yashyizeho ifoto ya Knowless maze yandikaho amagambo y’urukundo ndetse amusezeranya urukundo rw’ibihe byose. Clement yagize ati:” Happy birthday bestfriend, Wife, mother of our beautiful daughter. Or and I are blessed to have you. Love you till my last breath. Happy birthday @buteraknowless.”
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Isabukuru Nziza nshuti magara, Umugore wanjye, Mama w’imfura yacu.Or [umukobwa wabo] nanjye dufite umugisha wo kuba tugufite. Nzagukunda kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma nzahumeka. Isabukuru nziza @buteraknowless”. Nyuma yo kumubwira aya magambo, Knowless na we yahise amushimira cyane ndetse na we amubwira ko amukunda bidasanzwe aho yabivuze muri aya magambo agira ati:”oooh Thank you so much babez @clementishimwe love you way more”.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2fHMV04
via IFTTT
No comments:
Post a Comment