Abakuru b’ibihugu na guverinoma b’Ubulayi bwiyunze bahaye andi mezi atandatu ibihano bafatiye Uburusiya kubera kwivanga mu ntambara ya Ukraine. Bafashe iki cyemezo ejo kuwa kane mu nama yabo yabereye i Buruseli mu Bubili ku cyicaro cy’umuryango wabo, ariko bakimenyekanishije mu itangazo basohoye uyu munsi. Ibihano byafashwe bwa mbere mu 2014 bikagenda byongererwa igihe buri mezi atandatu. Mu 2014 kandi, Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano Uburusiya kubera kwigarurira intara ya Crimee, yahoze ari iya Ukraine icyo gihe. Ejobundi kuwa kabili w’iki cyumweru, Washington yatangaje ko yakajije ibi bihano kubera ko “Uburusiya bukomeje gutera inkunga inyeshyamba zo muri Ukraine.” Umubano w’Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika wabaye mubi kugera aho ibihugu byombi byirukana abadipolomate amagana ku mpande zombi mu mwaka ushize. Hagati aho, abakuru b’ibihugu byombi bagomba guhura ku italiki ya 16 y’ukwezi gutaha mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki. Nk’uko White House ibitangaza, bazaganira ku bibazo bitandukanye bifitanye isano n’umutekano.
from Voice of America https://ift.tt/2IBWjel
via IFTTT
No comments:
Post a Comment