Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ararega abayoboke ba Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe, biyita G40, ko ari bo bari inyuma y’igitero cyahitanye abantu babili muri mitingi ye kuwa gatandatu ushize mu mujyi wa Bulawayo. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo y’Abongereza BBC. Yasobanuye ko abo bantu ari abashatse ko Grace asimbura umugabo we ku butegetsi mu mwaka ushize birabananira. Itsinda G40 igizwe n’igice kimwe cy’ishyaka ZANU-PF rya Robert Mugabe na Mnangagwa. Nta muntu urafatwa mu rwego rw’anketi. Polisi yasezeranije igihembo uzatanga amakuru afatika wese ku bakekwa muri kiriya gitero.
from Voice of America https://ift.tt/2KvuJkM
via IFTTT
No comments:
Post a Comment