Birangiye umunyamakuru Rutamu Elie Joe asezeye mu itangazamakuru kubera Argentina isezerewe mu gikombe cy’Isi.

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wafanaga ikipe ya Argentina amaze gutangaza ko agikomeye Ku ijambo rye yavuze , nk’uko yabitangaje ko Argentina niramuka idatwaye igikombe cy’Isi gikomeje gukinirwa mu Burusiya, nawe azasezera mu mwuga w’itangazamakuru.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’igihugu ya Argentine yagombaga kwisobanura n’Ubufaransa mu mikino ya 1/8 kirangiza aho ikipe 1 muri aya yagombaga guhita isezererwa aho n’ubundi benshi bahaga amahirwe Ubufaransa yo gusezerera Argentine.Mu mukino ukaba urangiye ari ibitego 4 by’Ubufaransa kuri 3 bya Argentine binatumye isezererwa.Nyuma y’uno mukino, Rugimbana ahise abaza Rutamu kuri Radio kugira icyo avuga ku magambo yatangaje yo gusezera itangazamakuru mu gihe Argentine na Messi baba badatwaye iki gikombe.

Mu magambo ye Rutamu ahise avuga ko ahagaze ku ijambo yavuze ryo gusezera. Yagize ati:” akazi kanjye k’itangazamakuru karangiriye aha.Kubera amasezerano mfitanye n’abantu yo kogeza igikombe cy’Isi ubwo ngiye gukomeza kogeza kugeza kirangiye mbone gusezera”.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2ICCVOg
via IFTTT

No comments:

Post a Comment