Anita Pendo yagize icyo atangaza ku mwana we wa kabiri agiye kubyarana na Ndanda.

MC Anita Pendo, umwe mu bagore bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatangaje byeruye ko agiye kubyarana na Ndanda Alphonse umwana wabo wa kabiri.

Uyu munyamakuru akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda yemeje aya makuru amaze iminsi acicikana,yifashishije urubuga rwe rwa Instagram.Ubu butumwa Anita akaba yabusohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kamena 2018, buri kumwe n’ifoto imugaragaza yambaye umwambaro w’ikanzu nini y’umutuku wijimye, yicaye mu ruganiriro ndetse akaboko kamwe gafashe ku nda akandi gakora ku itama,maze atangaza ko ashimira Imana yamuhundagajeho imigisha kuri ubu akaba ategereje kwibaruka undi mwana.

Yagize ati :“Nta gihunga, nta guhungabana, nta maganya, ahubwo ndavuga imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo. Ndagutegereje kibondo cyanjye. [Akurikizaho utumenyetso tw’imitima ibiri n’akagaragaza umugore utwite]”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2tH4tgO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment