Ku Cyumweru Ubwongereza Bushobora Kuba Butakibarizwa muri EU

Inama y’abakuru b’ibihugu by’Ubulayi bwibumbye izaterana ku cyumweru kugirango yemeze amasezerano azatuma Ubwongereza buva mu muryango. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, nawe azaba ahali. Ibihugu bimwe na bimwe, nka Espagne, Ubufaransa, Ubuholandi na Portugal, bivuga ko bishobora kuburizamo amasezerano. Kuri bo, ibyo Ubwongereza bwemera kwigomwa ntibihagije, nko mu birebana n’uburobyi mu nyanja mu mazi y’Ubwongereza, uburenganzira bw’abakozi bo mu Bwongereza bakomoka mu bihugu by’Ubulayi, n’amategeko arengera ibidukikije.      

from Voice of America https://ift.tt/2S3Uvjb
via IFTTT

No comments:

Post a Comment