Perezida Ashraf Ghani w’Afuganistani yatangaje ko leta ye yashinze itsinda ry’abantu 12 bazashyikirana n’Abatalibani. Yabivugiye i Geneve mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga irimo yiga uburyo bwo kurangiza intambara imaze imyaka 17 muri Afuganistani. Itsinda riyobowe n’umuyobozi w’imirimo mu biro by’umukuru w’igihugu, Abdul Salam Rahimi. Rigizwe n’abagabo n’abagore. Perezida Ghani yasobanuye ko leta ye ishaka amasezerano azinjiza Abatalibani mu buzima bwa demokarasi no mu buzima bwose bw’igihugu. Ariko rero, nk’uko yabivuze, imitwe ifite imizi mu mitwe y’iterabwoba mpuzamahanga yo ntibemewe mu mishyikirano. Kugeza ubu, Abatalibani ntibaratangaza niba bashaka kugirana imishyikirano itaziguye na leta y’Afuganistani. Ubusanzwe ntibayemera. Ahubwo bavuga ko uwo bagomba kuvugana ari Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bavuga ko ari yo mwanzi wabo wa mbere. Intumwa yihariye y’Amerika kuri Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad, amaze kubonana nabo inshuro ebyiri kuva mu kwezi kwa cyenda muri Qatar. Inama y’i Geneve yatumijwe n’Umuryango w’Abibumbye na leta y’Afuganistani. Bamwe mu ntumwa bayirimo twavuga nk’iz’Umuryango w’Ubulayi bwibumbye, Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubudage, Irani, Ubuhinde, Ubuyapani, na Pakistani.
from Voice of America https://ift.tt/2Sg03Y4
via IFTTT
No comments:
Post a Comment