U Rwanda ruratangaza ko rumaze kwakira abari abarwanyi b'umutwe wa FDLR n'abagize imiryango yabo basaga 1000. Abo barimo abatahutse ku bushake n'abatahutse ku ngufu. Icyakora hari impungenge zo kuzabona aho gutuza bamwe muri bo. Buri wese muri aba bari abarwanyi umubajije umunsi we wa mbere ku butaka bw’u Rwanda barahuriza ko bari bafite ubwoba ariko baza gusanga ikinyuranyo. Bavuga ko bari bafite amakuru ko bashobora kugera mu Rwanda bakicwa cyangwa leta ikabahimbira ibyaha bagafungwa. Ikindi cyumvikana kuruta muri aba banyarwanda bari bamaze imyaka isaga 20 batazi umwuka wo mu gihugu cy’u Rwanda ni uko uwakenera kuza ahitira ahafatwa nko ku ivuko byaba ari ukuyoboza kuko bamwe batakibuka aho bavuka. Abagabo bigishwa amezi atatu ku nyigisho z’uburere mboneragihugu n’ibyabafasha gusubira mu buzima busanzwe. Abagore bo bifata ibyumweru bibiri. Kugeza ubu aha bari haragaragara ubufasha bwo kubona icyo kurya, abaganga babitaho kuko harimo abaje barwaye n’ibindi. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Mme Seraphine Mukantabana ukuriye komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yavuze ko hari icyizere ko hari abandi barwanyi ba FDLR bashobora gushyira intwaro hasi mu minsi iza bagataha mu rwababyaye.
from Voice of America https://ift.tt/2PXXpcU
via IFTTT
No comments:
Post a Comment