Umugore wa Bebe Cool yakomoje ku busambanyi bukomeye yashinjwaga gukorana na Mowzey Radio.

Nyuma y’imyaka myinshi bivugwa ko Mowzey Radio yagiranye umubano udasanzwe na Zuena, umugore wa Bebe Cool, kuri ubu uyu mugore yabihakanye yivuye inyuma ndetse ahamya ko atigeze aryamana nawe nyuma y’aho uyu Radio yitabiye Imana.

Radio yagiye agaragaza cyane urukundo akunda uyu mugore wa Bebe Cool kugera n’aho yamuririmbye mu ndirimbo ‘Zuena’ yakoranye na mugenzi we, Weasel baririmbanaga.Zuena yagiye abazwa kuri iki kibazo inshuro nyinshi, ku rukundo rwagiye ruvugwa hagati ye na Radio ariko akanga kugira byinshi abivugaho.

Gusa mu kiganiro Zuena yagiranye na Televiziyo yitwa Mseto Africa yongeye kubazwa kuri iki kibazo, maze asubiza ahakana iby’umubano wabo n’ubusambanyi benshi babavugagaho. Yagize ati :“Nakomeje kumva kenshi ibyo bihuha, ariko nta mubonano n’umwe nigeze ngirana na Radio, ntabwo nigeze ndyamana na we, Namenye Radio kuva nyuma y’igihe gito asohoye iyo ndirimbo “.

Ubwo yabazwaga uko Bebe Cool yakiriye iyo ndirimbo ‘Zuena’ yasohowe mu myaka ya za 2009, yasubije avuga ko umugabo we ntacyo byamutwaye, ko yasetse gusa.Bitangazwa ko Nyakwigendera Radio yari afite abagore banshi barimo Lilian Mbabazi, Robinson, Kellen Abro,…



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2AqFZxX
via IFTTT

No comments:

Post a Comment