Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea witwa Olivier Giroud yongeye kugarura ibyishimo mu mitima y’abafana b’iyi kipe ubwo yatangazaga ko yamaze gufata icyemezo cyo kuguma i Stamford Bridge, nyuma y’iminsi itari mike bivugwa ko yashakaga kwerekeza mu Bufaransa mu ikipe ya Marseille.
Uyu mukinnyi waguzwe n’ikipe ya Chelsea muri Mutarama imukuye muri Arsenal yari amaze iminsi avugwaho gushaka kwerekeza muri Marseille.Gusa mu nkuru yanditswe na Daily Mail kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nyakanga ivuga ko uyu mufaransa yamaze gufata icyemezo cyo kuguma muri Chelsea kugirango akomeze gufasha iyi kipe imaze igihe kitari gito iri mu bihe bitayoroheye.
Giroud ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’I Burayi harimo Marseille ndetse na Atletico Madrid.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2NZca9E
via IFTTT
No comments:
Post a Comment