R.Kelly akomeje gushinjwa gukoresha abakobwa ubucakara bw’igitsina.

Ababyeyi batandukanye b’abana b’abakobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje gushinja umuririmbyi Robert Kelly uzwi nka R. Kelly ko akoresha abana babo ubucakara bw’igitsina.

Umwe muri aba babyeyi witwa Angelo Clary utuye muri Leta ya Carifonia yatangarije TMZ ko umukobwa we Azriel Clary yakoreshejwe ibikorwa by’ubucakara bw’igitsina kuko ngo akiri munsi y’imyaka 17 nk’uko amategeko yo muri iyi Leta abiteganya.

Uyu mubyeyi ahamya ko R. Kelly ari umuntu mukuru wabaswe n’ingeso yo gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abana bato( pedophile) kandi ko ibyo aherutse kuririmba yivugisha ngo “ I admit” bivuga ngo ndabyemeye ntacyo bivuze ku babyeyi bahemukiwe bene kariya kageni.

R.Kelly abinyujije mu butumwa bw’indirimbo ndende y’iminota 19 akomoza kuri ibi birego, ukutumvikana kwe na Steve Harvey ndetse na John Legend hiyongeraho n’ibibazo by’ubukungu yifitiye muri iyi minsi.Clary avuga ko we atitaye ku butumwa cyangwa ibibazo R. Kelly afite mu gihe abandi bayeyi bo bavuga ko ibi bikorwa by’uyu muhanzi iyo aza kuba abikorera abafite uruhu rwera ubu aba yaramaze gushyikirizwa inkiko.

R.Kelly yatangiye kuvugwaho ibyaha byo gukoresha abana bato ubucakara bw’igitsina mu mwaka wa 2017. Icyo gihe ababyeyi bamushinjaga gufatirana aba bana b’abakobwa b’abangavu bamugana ngo azabagire ibihangange mu muziki.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2OwTK1g
via IFTTT

No comments:

Post a Comment