Nyuma yo kumara imyaka itari mike yifuza urubyaro akarubura,Wema Sepetu yahishuye ingamba nshya yafashe.

Umunyamideli Wema Sepetu wamaze igihe kitari gito yifuza urubyaro ariko akarubura kuri ubu yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gufungura iduka ricuruza imyenda y’abana ngo kuko abakunda cyane abakunda bidanzwe.

Uyu Sepetu, wahoze akundana na Diamond Platnumz bakaza gutandukana mu mwaka wa 2012 amuziza kubura urubyaro, kuri ubu yatangarije ikinyamakuru Tuko, ari nacyo dukesha iyi nkuru, ko yifuje umwana kuva yagira imyaka 23 kugeza magingo aya, gusa ngo nubwo atagize amahirwe yo kubyara, akunda abana birenze ukwemera, akaba yiyemeje kuzafasha buri umwe wese wagize amahirwe yo kwibaruka.

Wema Sepetu yagize ati:”Nifuje umwana kuva ku myaka 23 y’amavuko gusa sinagize amahirwe yo kubyara, kuba nararaye amajoro menshi nsenga nsaba Imana ko mbyara gusa nubu sindabona igisubizo, niyo mpamvu nahisemo gufungura iduka ricuruza imyenda kugirango nzajye ngira amahirwe yo kwibonera abana.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2KmBbee
via IFTTT

No comments:

Post a Comment