Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Ykee Benda akomeje kuvugwaho gukundana n’umunyarwandakazi witwa Divine nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Julie. Uyu Divine Buchanan akaba yaravukiye mu Rwanda nyuma yerekeza muri Uganda hamwe n’umuryango we aho bahise barekeza mu Bwongereza kuva afite imyaka 5 y’amavuko aho magingo aya yiga ibijyanye n’umuziki.
Iby’urukundo rwa Divine na Ykee Benda byamenyekanye nyuma y’uko Ykee Benda ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Whistle’ aho avuga ku mukobwa akunda cyane nyuma bigatahurwa ko ashobora kuba yararirimbaga uyu mukobwa , Divine yabyemeye avuga ko kuva mu bwana bwabo bari inshuti mu muryango kubw’ ubuzima bavuye muri Afurika bakerekeza mu Bwongereza ngo bafitanye umubano mwiza kandi bagiye gukorana indirimbo mu gihe cya vuba.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2jeNA7B
via IFTTT
No comments:
Post a Comment