Umuraperi w’igihangange, Rick ross umenyerewe mu njyana ya Hip Hop ndetse akaba anazwi muri Afurika by’umwihariko kubera indirimbo amaze gukorana n’abahanzi baho,kuri ubu ubuzima bwe buri mu mazi abira. Amakuru atandukanye yiriwe avuga ko ubuzima bw’uyu muraperi buri kugenzurwa n’imashini ziri gufasha umutima n’ibihaha bye gukora, nyuma y’uko yashyizwe mu bitaro kuwa Kane w’icyi cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2018.
Biravugwa ko Rick Ross yajyanywe kwa muganga na ambulance, ubu akaba arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Miami. TMZ nayo dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abapolisi n’abashinzwe ubutabazi bwihuse aribo bahise bamujyana kwa muganga.Iki kinyamakuru cyatangaje iyi nkuru bwa mbere kivuga ko umwe mu muryango wa Rick Ross yabahaye amakuru yemeza ko uyu muhanzi ashobora kuba yarafashwe n’indwara ya Pneumonia ikunze gufata ibihaha bikazahaza ubuzima bwa muntu.
Kuri ubu abafana batandukanye b’uyu muraperi bakaba batangije igikorwa cyo gusaba inkunga y’amasengesho ngo kuko ubuzima bwe butameze neza, kugirango barebe ko yakoroherwa.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2FcQ4MT
via IFTTT
No comments:
Post a Comment