Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kutarebera ikibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato, kandi abagabo babikora bagahanwa by'intangarugero.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hagomba kubaho ubukangura mbaga ku kibazo cy'abangavu baterwa inda zitateganijwe, ku buryo bizafasha abaturage kumva uburemere bw'iki kibazo bakagira uruhari mu kubirwanya bivuye inyuma.
Ubwo Guverineri Gatabazi yari ayoboye inama y'abayobozi b'inzego z'ibanze bayobora mu mirenge igize Umujyi wa Musanze (Muhoza, Cyuve, Musanze na Kimonyi.) yasabye kutarebera igihe hari ibibazo by'ingutu bikomeje kudindiza iterambere.
Guverineri Gatabazi yagize ati “Ni ngomwa ko mushyiraho ubukangurambaga kugira ngo duhangane n'iki kibazo, mubinyuze mu nyigisho zihabwa abaturage, nabo bumve uburemere bw'ikibazo cy'abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 basambanywa n'abagabo bakuze bikabagiraho ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, ndetse bakaba banandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Yongeyeho ko iki ari ikibazo gikwiye guhangayikisha buri wese, hagakurikiranwa abo bagabo batera abana b'abakobwa inda kandi uzafatwa agashyikirizwa inzego bireba kugirango ahabwe ibihano bimukwiye.
Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abayobozi guhangana n'ikibazo cy'ibiyobyabwenge kuko ibyaha byinshi bikorwa 90% biba bifitanye isano no gufata ibiyobyabwenge.
Ibi bije mu gihe Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,MIGEPROF, yagaragaje ko mu mwaka wa 2016, abangavu bari hagati y'imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe nka kimwe mu bibazo bituma abana b'abakobwa bata ishuri.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2l8TJ6y
via IFTTT
No comments:
Post a Comment