Bugarama: abakobwa barenga 110 babyariye iwabo

Ubuyobozi bw'umurenge wa Bugarama buvuga ko abakobwa barenga 110 babyariye iwabo harimo n'abatari bagira imyaka y'ubukure Akagari ka Ryankana kakagiramo abakobwa 80 konyine.

Uyu murenge ni umwe mu mirenge ifite icyibazo cy'abakobwa baterwa inda zitateguwe ku bwinshi, bamwe mu bakobwa bahuye n'iki kibazo twaganiriye bazitewe bakiga mu mashuri abanza ndetse bakiri bato.

Murutase Vestine yatewe inda afite imyaka 17 yiga mu mwaka wa 5 w'amashuri abanza ayiterwa na muramuwe

Avuga ko kuva icyo gihe bakimara kuryanga iterambere ry'ubuzima bwe ryahise rijyaho akadomo.

Yavuze ko yabaga kwa mukuru ahaba nk'umwana mu rugo nta kibazo afite ariko nyuma ngo umugabo wa mukuru we (muramu we ) yaje kumufata ku ngufu amutera inda yiga mu mwaka wa 5 w'mashuri abanza afite imyaka 18.

Avuga ko uyu mugabo ajya kumutera inda yabikoze ku gahato ati :” ntabwo twumvikanye kugirango abigereho nabaga iwe bisanzwe nkajya nyuzamo nkaza mu rugo nkongera nkasubirayo kuko rero mukuru wange yari umucuruzi aza kujya mu Karangiro arambwira ati ushobora kumesera imyenda nzajyana I Burundi kurangura . Ubwo rero naragiye mu cyumba gufata imyenda nk'umwana mu rugo ntacyo nikanga sinarinzi ko arimo n'uko musanzemo bigenda gutyo ntabwo twigeze tuganira , nari nambaye agatenge gutya mu mabere ndagenda igihe ngiye gutora ya myenda ubwo biba birabaye.”

Avuga ko bikimara kuba yamaze amezi abiri ameze neza bigera ubwo ishuri rifungura ajya kwishuri ariko nyuma y'igihe gito bitangira guhinduka iwabo barabimenya ahita ahagarika ishuri.

Avuga ko uwamuteye inda yahise acika ndetse igihe agarukiye imiryango igahitamo kumubabarira ariko ikamutegeka kumuha umurima ndetse n'indezo ariko ngo byarangiriye mukubivuga kuko atakibimuha. Vestine avuga ko imiryango yamutegetse kumubabarira kandi ko iyo atabikora yari kuba igicibwa mu muryango.

Vestine avuga ko ibi bintu byamubayeho bitumye abayeho nabi kandi yarigaga ati :” ubu ubuzima mbayeho nyine ni uguhinga rimwe tukanarumbya, hari igihe nicara nkabona abo twiganaga bavuye kwiga nkumva agahinda karanyishe ariko nyine nta kundi nagira.”

Undi twaganiriye nawe watewe inda ndetse agatererenwa ni Uwimana Selaphine ngo yatwaye inda afite imyaka 16 ayitewe n'umusore witwa Kimonyo, uwamuteye inda ngo yahise yigira mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi.

Avuga ko uyu musore yamuteye inda bitewe n'uko bakundanaga ariko nyuma ngo yanga kumufasha. Ati “Yarankuze nyine turarymana akajya amabwira ko azamfasha noneho maze gutwara inda nagiye iwabo ngiye kubimubwira nsanga ntawuhari mpasanga iwabo barambwira ngo twebwe ntubitubwire ntituzi aho mwabonaniye, twarakundanaga nonese hari uwaguha inda mudakundana.”

Avuga ko yamuteye inda yigaga mu mwaka wa kane, ngo kuva baryamana nta kintu aramufasha na kimwe ndetse ngo no mu minsi ishize yaje mu iwabo agiye kumureba amuha gahunda yo kugaruka nyuma ya saa sita asubiyeyo asanga yigendeye.

Aba bakobwa bombi bahuriza ku cyifuzo cy'uko abatera amada bategekwa kuzajya babafasha igihe babyaye bakareka kubaterererana.


Umuyobozi w'umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais

Uyu murenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge mu gihugu ifite abakobwa benshi baterwa amada baba abakuze ndetse n'abataragira imyaka y'ubukure . Muri aka kagari ka Ryankana umuyobozi wako Ndayisaba Valensi yatubwiye ko ubwabo bafite abakobwa 80 batewe amada batateguye barimo 34 bataragira imyaka y'ubukure.

Umuyobozi w'uyu murenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais yatubwiye ko mu murenge wose ibarura bakoze muri uyu mwaka wa 2017 basanze abakobwa barenga 110 batewe amada batateganyije.

Yavuze ko bagerageza gufata ingamba zo kugabanya iki kibazo bagahana abagabo batera inda aba bana ariko kandi ngo baracyahura n'imbogamizi zo kumenya aba bateye inda kuko ngo abakobwa n'imiryango yabo bagerageza kubihishira bitewe n'ibyo baba bemerewe n'aba bagabo cyangwa se kwanga ngo gusebya umuryango kuri aba baba bazitewe n'abo bafitanye amasano.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2lkaXNB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment