Akenshi abana b'abakobwa biga mu mashuri bageze mu gihe cy'imihango bakunze guhura n'ibibazo iyo bageze mu gihe cy'imihango aho usanga rimwe na rimwe batungurwa bakubura uko babyitwaramo rimwe na rimwe bagasiba iminsi batajya mu ishuri bigatuma bagira amanota make mu myigire yabo, bimwe mu bigo byashyizeho uburyo bwo gufasha abo bana b'abakobwa bishyiraho icyo byise icyumba cy'umukobwa aho umukobwa uhuye n'icyo kibazo cyo kujya mu mihango abona ubufasha bwihuse ku buryo akomeza amasomo ye nta kibazo cyangwa akabona aho aruhukira aramutse agize uburibwe bwinshi. Haba hari kandi n'abo kumufasha kugira ngo igihe cy'imihango kuri we cyitamugaragarira nk'impera z'isi.
Iki ni ikiganiro porogramu Ni Nyampinga yagiranye n'abakobwa b'ababanyeshuri ndetse n'abafite uruhare mu kuyobora bimwe muri ibi byumba by'abakobwa mu Rwanda.
No comments:
Post a Comment