Umutoza mushya wa Arsenal yahishuye ubugome bukomeye yakorewe na Neymar.

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal witwa Unai Emery,yahishuye ko nubwo yari umutoza w’ikipe ya PSG ariko atigeze afata imyanzuro nk’umuyobozi,ahubwo ko Neymar ariwe wari umuyobozi wa PSG ndetse ngo ntiyigeze abona amahirwe yo gupanga ikipe uko abishaka.

Unai Emery aganira n’ikinyamakuru France Football News yatangaje ko Neymar yavuye muri FC Barcelona aje kuyobora PSG byatumye agorwa n’akazi yari yarahawe ko kugeza iyi kipe ku bikombe, cyane ko nta mwanzuro n’umwe yafataga muri iyi kipe.

Yagize ati:”Nzi neza igihe ndi umuyobozi n’igihe ntari we.Nabwiwe ko umuyobozi wa PSG ari Neymar,kandi ubu yabaye we.Neymar yaje mu ikipe ya PSG aje gutegeka,yaje yifuza kuba uwa mbere ku isi.Muri Manchester City Guardiola niwe muyobozi ariko muri PSG umuyobozi ni Neymar.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2GVGRZt
via IFTTT

No comments:

Post a Comment