Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid witwa Cristiano Ronaldo akomeje gushyira benshi mu rujijo nyuma y’aho atangarije ko mu minsi iri imbere azatangaza ku hazaza he ndetse ari iby’igiciro kuba yarakiniye Real Madrid,amagambo benshi bafash nko gusezera muri iyi kipe.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Goal ngo Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo yatumye benshi bakeka ko agiye kuva muri Real Madrid gusa abanyamakuru bamubajije niba agiye gusohoka,ntiyabihakanye ahubwo yababwiye ko azabatangariza byinshi mu minsi mike iri imbere.
Yagize ati:”Mu minsi mike ndabatangariza byinshi ku hazaza hanjie,gusa byari iby’agaciro gukinira ikipe ya Real Madrid.Ubu turi kwishimira amateka tumaze gukora,mu minsi mike ndabatangariza ibyerekeye ahazaza hanjye,sinzi niba nzaba ndi muri Real Madrid.”
Ni nyuma y’umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Liverpool muri UEFA Champions League aho Real Madrid yatanye insinzi y’ibitego 3-1byayiheshe no gutwara igikombe ku nshuro ya 13 ndetse n’iya 3 yikurikiranya.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2xnlotc
via IFTTT
No comments:
Post a Comment