Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Rex Tillerson yageze mu gihugu cya Etiyopiya mu ruzinduko rw’iminsi itanu arimo ku mugabane w’Afurika. Ahageze mu gihe ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov nawe ari muri icyo gihugu. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba abo bayobozi uko ari babiri baza kubonana. Amasaha make mbere yo gutangira uruzinduko rwe muri Afurika, Tillerson yavuze ko uruzinduko rwe rugamije guhamya umubano mu by’ubucuruzi hagati y’Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika. Yanenze politike y’Ubushinwa ku mugabane w’Afurika yavuze ko igamije guhoza ibihugu mu bukene n’inguzanyo zidashira zivanze na ruswa igamije kubangamira ubusugire bw’ibihugu byinshi by’Afurika. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Tillerson, yemeza ko iyo politike y’Ubushinwa itandukanye n'iyo Amerika ishyira imbere yo guha ibihugu by’Afurika guhitamo ibyo bifuza ariko hashyirwa imbere imiyoborere myiza na demokarasi. Ibiganiro Tillerson azagirana n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika azasura birimo kurwanya iterabwoba, gushimangira amahoro no kuyateza imbere, imiyoborere myiza, ubucuruzi n’ishoramari. Muri urwo rugendo Tillerson azasura ibihugu bya Etiyopiya, Cadi, Djibouti, Kenya na Nijeriya
from Voice of America http://ift.tt/2D9qkiD
via IFTTT
No comments:
Post a Comment