Mukunzi Yannick umukinnyi usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu “Amavubi” yahishuye ikosa ritangaje yakoze mu bwana bwe atazapfa kwibagirwa uko byagenda kose.
Aganira na Radio isango Star Yannick Mukunzi yavuze uburyo yambuwe imyenda yagiye kogana na bagenzi be maze akagenda yambaye ubusa buri buri kugeza n’ubwo uwabatwaye imyenda yabakubise gusa nyuma umuvandimwe we amuzanira imyenda yo kwambara .
Yagize ati:”Kera nkiri umwana ndibuka ubwo najyaga koga rimwe na bagenzi banjye mu gihe twari turimo koga umuntu araza atwara imyenda yacu ntitwabyitaho cyane turavuga tuti'( Ah araza kuyiduha Bana…reka twiyogere)’ turangije koga twahise tujya kureba wa muntu watwaye imyenda yacu tuyimusabye arayitwima umwe mu nshuti zanjye yaje gushaka kurwana nawe ahita afata inkoni aratwirukankana twambaye ubusa ,aba motari batubonye bose bakavuga ngo dore abarozi…twahise tujya kwihisha mu kabari baduha imifuka turayambara ntabarwa na (Petite Frere )wanjye wanzaniye imyenda ndayambara”.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2oIGJqe
via IFTTT
No comments:
Post a Comment