Abakobwa bakunda amagambo meza y’urukundo, nubwo harimo abo uyabwira bakakwereka ko ntacyo bibakozeho, nyamara iyo bageze hirya ntibabura kubitekerezaho bakibaza niba ibyo wababwiye ari ukuri.
Dore amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa no kunyura umutima we.
1. Inseko yawe ishobora kumurikira ijoro ry’icuraburindi rikaba umucyo
Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse. Inseko, amaso, imisatsi, ingendo mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata.
2. Uri mwiza cyane uko uri undutira bose
Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza. Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye k’umutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.
3. Nkunda uwo mbawe iyo turi kumwe
Iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya. Umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu cy’agaciro kanini.
4. Uri igice kinyuzuza
Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese. Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima.
5. Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye
Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushyiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba, Ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe.
from Baza Shangazi http://bit.ly/2Q33qQJ
No comments:
Post a Comment