Huddah Monroe uvuga ko yakijijwe n’igitsina cye, yahishuye byinshi bitangaje ku buzima bwe.

Umunyamideli Huddah Monroe ukomoka muri Kenya yahishuye byinshi bitangaje bitari bizwi ku buzima bwe bwite ndetse anasubiza bimwe mu bibazo byamatsiko yabajijwe n’abamukurikira kuri Instagram, aremera ko yasambanye mu gihe anavuga ko ibyo afite byose abikesha igitsina cye.

Huddah yavuze ko yifuza kuzabyara abana 7 mu gihe yaba ashatse umugabo. Yavuze ku babyeyi be aho se yari umusomali nyuma akaza kwitaba Imana nyina agashaka undi mugabo ubwo yari akiri muto.Akomeza avuga ko ubuzima bwaje gusharira nyuma yo gupfa kwa se, ngo nyina yashatse umugabo akajya abafata nabi ndetse akanahohotera nyina ku buryo bukabije akanamuraza hanze.Huddah yatangaje ko ku myaka 21 yari afite imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover Sport’.

Abajijwe ibanga yakoresheje ngo abe yarageze kuri ibi byose yasubije ko byose ari imigisha y’Imana.Yagize ati :“Bagore namwe bagabo nta mugisha w’igice ubaho buri wese yahawe umugisha ushobora kuza utinze cyangwa ugatebuka icyo usabwa gusa ni ukuwukoresha neza uwanjye waraje mbasha kuwubyaza umusaruro, gusa ikiruta ibindi ni ukwizera Imana”.

Abajijwe ku bijyanye no kuba yarasambanye n’umugabo runaka, n’ibitwenge byinshi ntiyatinye guhamya ko yabikoze maze asubiza ati “hahahah yego kandi cyane”.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2n6pyO4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment