Ministiri w'Intebe Abiy Ahmed wa Etiyopiya i Washington DC

Mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Ministri w’intebe wa Etiyopiya bwana Abiy Ahmed, arasaba umusanzu abanyetiyopiya baba muri amerika muri gahunda yo gukomeza impinduka mu iterambere ry’igihugu cyabo. Imbaga y’abanyamerika bafite inkomoko mu gihugu cya Etiyopiya, yazindukiye mu myiteguro yo kwakira minisitiri w’intebe wa Etiyopiya kuri uyu wa kane. Biteganijwe ko ibiganiro atanga byibanda ku musanzu batanga ku mpinduka mu iterambere mu gihugu cyabo. Mu gihe kitarenze amezi ane amaze ku buyobozi, Ministri w’intebe Abiy amaze guhindura byinshi  bikomeje gushimwa n’abaturage be, n’umugabane wa Afurika muri rusange. Yibanze cyane ku mavugurura agamije kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurandura ruswa, anatangiza impinduka zikomeye mu nzego z’ubukungu na politiki. Kuri ubu, bwana Abiy arasabana n’abanyetiyopiya baba muri Amerika, abasaba umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa izo ntego yiyemeje.

from Voice of America https://ift.tt/2OkErZB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment